
Raporo y’igituntu ku isi igaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kurwanya indwara y’igituntu mu baturage, aho ubwandu bw’iyi ndwara bwagabanyutse ku ijanisha rya 41% hagati y’umwaka wa 2000 n’uwa 2023.
Ibi ni ibyatangajwe ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu wizihirijwe mu Karere ka Kayonza ku rwego rw’igihugu.
Imibare itangazwa muri Raporo y’umwaka wa 2024 yo kurwanya igituntu (Global TB Report 2024 yerekana ko ubwandu bw’indwara y’igituntu bwagabanyutse bukava kuri 96 ku 100.000 mu mwaka wa 2000 kugera kuri 55 ku 100.000 mu mwaka wa 2023.
N’aho imibare yashyizwe ahagaragara n’Ishami ryita ku buzima (OMS) yerekana ko mu mwaka wa 2023, abantu Miliyoni 8.2 banduye iyi ndwara, abagera kuri Miliyoni 1.25 bicwa nayo barimo abantu 161.000 bari bafite ubwandu bwa Sida.
Ni muri urwo rwego Dr Kabuteni John Theopista, mu izina ry’umuyobozi uhagarariye Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi yashimiye Leta y’u Rwanda ku ntera nziza imaze gutera mu kurwanya indwara y’igituntu mu baturage bayo, hifashishijwe abajyanama b’ubuzima begereye abaturage mu bukangurambaga bwo gushashya iyi ndwara.
Akaba ari intera ishimishije u Rwanda rwateye nk ‘uko bigarukwaho n’umuyobozi w’agateganyo w’ishami ryo kurwanya igituntu mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima, Dr Mucyo Yves agasaba ko hongerwa ubukangurambaga mu kurwanya indwara y’igituntu mu baturarwanda muri rusange, ndetse n’abamaze kuyandura abashishikariza gufata neza imiti.
Yagize ati “ Turashishikariza buri wese kwirinda indwara y’igituntu ndetse n’abamaze kuyandura gufata neza imiti kugira ngo babashe gukira vuba basubirane ubuzima bwiza, bityo biteze imbere, bateze imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.”
Yibukije Abanyarwanda ko indwara y’igituntu ari indwara ivurwa igakira ndetse ikavurwa ku buntu mu gihugu hose, asaba abakirwaye gufata imiti neza birinda ko udukoko tw’iyo ndwara twakwiremamo ubudahangarwa ku miti ivura igituntu bikaba byabaviramo igituntu cy’igikatu.
Ati “ indwara y’igituntu iravurwa igakira iyo umuntu yisuzumishije ku gihe akamenya ko ayirwaye ndetse agafata imiti neza. Iyo ndwara kandi yanduzwa n’abayirwaye mu gihe bakorora bagacira kuko udukoko dutera igituntu tugenda mu mwuka duhumeka.”
Yasabye buri wese kwihutira kwisuzumisha igituntu mu gihe abona afite ibimenyetso by’iyi ndwara, anagaruka no kunsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dudatanye twese kurandura indwara y’igituntu.”
Yagarutse ku ruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu gutahura abarwayi b’igituntu, aboneraho akanya ko kugaragaza imibare y’abakirwaye mu mwaka wa 2023-2024 bagera ku 8.551, barimo 92 bari bafite igituntu cy’igatu , aho 31.45% by’abarwayi bamenyekanye bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima.
Bimwe mu bimenyetso biranga uwanduye indwara y’igituntu ni inkorora imara ibyumweru bibiri cyangwa birenga, kugira umuriro, kubira ibyuya cyane cyane ni mugoroba, kugira ikizibakanwa, gutakaza ibiro, kubabara mu gatuza.
Mugisha Benigne

