Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru

Kwibuka31: Hagaragaye ibyaha kurusha umwaka ushize- Dr Murangira

 

 Dr Murangira Thierry, umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha  (RIB)

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thierry atangaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 31 hagaragaye ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha umwaka ushize ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 30.

Ibi ni  bimwe mu byo yatangarije RBA nyuma y’icyumweru cy’icyunamocyatangiye taliki 07 kigasozwa  taliki ya 13 Mata 2025, aho cyasojwe hibukwa abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo, igikorwa cyabereye ku I Rebero.

Dr Murangira ati “Amadosiye yakiriwe yose y’ibyaha by’ n’ingengabitekerezo  ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, ivangura no gukurura amacakubiri ni amadosiye 82, amadosiye y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha n’ibyaha bisa na yo ni 76 naho amadosiye yo gukurura amacakubiri ni 6. Abakekwa bose ni 87, akaba ari benshi ku madosiye y’abaketsweho ibi byaha mu mwaka ushize.”

Umuvugizi wa RIB asobanura ko ubwiyongere bw’amadosiye y’ingengabitekerezo bwatewe n’ibirimo birabera muri Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Kongo mu kugoreka amateka bashaka guha igisobanuro kitari cyo iriya ntambara iri muri Kongo.

Dr Murangira kandi avuga ko ibibera muri kongo birimo kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bw’ubutumwa bwo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda babisanisha n’ibirimo kubera muri Kongo.

Yagize ati “Abantu Barimo gukoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ubutumwa bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndabibutsa ko imbuga nkoranyambaga zitashyiriweho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo zihembera urwango kandi zikwirakwiza amacakubiri.   Bamwe muri bo baha abantu ubutumwa bwuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside bagashyira kuri Tik i Tok cyangwa Status.”

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu minsi 7 gusa yo kwibuka  hagaragaye  ibyaha byinshi kurusha umwaka ushize. Dosiye z’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo umwaka ushize zari 51 uyu mwaka ni 76, dosiye z’ivangura no gukurura amacakubiri umwaka ushize yari  1 ubu ni 6, abakestwe umwaka ushize bari 53 uyu mwaka ni 87.

 

Mugisha Benigne

 

Siga igitekerezo