
Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba abakoresha babo kubafasha mkubona inkoni yera
Abantu bafite ubumuga bwo kutabona barasaba abakoresha babo gufata inshingano ku mutekano wabo kuko basanga umushahara usanzwe utabasha kubabonera iby’ingenzi ku mutekano wabo mu gihe bajya mu kazi n’ahandi habasaba kugira abo bajyana ngo batayoba cyangwa bagahura n’impanuka.
Nk’uko bisobanurwa na Mugisha Jacques ufite ubumuga bwo kutabona, agaragaza uburyo umushahara wabo kimwe n’uw’abandi ukoreshwa mu bijyanye n’ibikenerwa mu mibereho isanzwe ya muntu ariko abatabona bo bakongeraho no kwishyura abo bagendana babafasha kugera mu kazi cyangwa ahandi bagiye mu mutekano usesuye, bikaza byiyongera ku bindi bahuriyeho n’abandi bakozi, bityo amafaranga akabashirana ntaho ukwezi kuragera.
Mugisha ati “kugira ngo nizwere umutekano wonjye mu nzira biransaba umuntu tugendana kugira ngo amfashe kugera aho ngiye, uwo muntu nzamwishyurira urugendo, mushakre uko arya, n’ibindi byose yakenera turi kumwe, ibyo byose ntibyabazwe mu mushahara, ahubwo biza byiyongera ku byo nkenera buri munsi. Bitandukanye na wa wundi udafite ubumuga dukorana kandi duhembwa amafaranga amwe kuko we atazakenera uwo bajyana.”
Yavuze no ku bindi bikoresho abafite ubumuga bwo kutabona bakenera nabwo ugasanga babyishakira mu gihe byagombye gushakwa n’umukoresha. Yatanze urugero rw’inkoni yera ibafasha kumenya inzira, agasaba ko iyo nkoni umukoresha yagombye kuyigurira abantu bafite ubumuga akoresha.
Yavuze no ku bindi bikoresho by’akazi abafite ubumuga bwo kutabona bakenera harimo za mudasobwa zikoresha inyandiko yabo yihariye (Braille), iki nacyo kikaba cyagombye gushakwa n’umukoresha w’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.
Mugisha kandi avuga ko abakoresha bakwiye gutekereza kuri icyo kibazo cy’abafite ubumuga. Asanga bibaye ngombwa Leta yazakuriraho abafite ubumuga wa musoro utangwa n’umukozi ku murimo (TPR), bityo ngo byabafasha kubona uburyo bw’imibereho bwisumbuye ndetse bakabasha no kwishyura ababafasha kugera aho bajya.
Abantu bafite ubumuga bwo kutabona barasaba serivisi zinoze
Gato Marcelline na we ni umuntu ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko hakiri icyuho cyo kubona serivisi ku bafite ubumuga bwo kutabona bitewe n’uko hari ibindi bitatekerejweho cyangwa se amabwiriza afasha abafite ubwo bumuga.
Ati “ Yego inzira z’abafite ubumuga ahenshi zashyizweho ariko nanone si hose, mu byuma bizamura cyangwa bimanura abantu mu magorofa (Lift) kuko hari ibyo usanga bitarimo amajwi akubwira igorofa ugezemo, ngo ibyo bigora umuntu ufite uumuga bwo kutabona kuko atamenya ko yagezeyo.”
Ikindi asanga ari imbogamizi kuri bo kuko ngo n’inyandiko zo muri Braille zitaba muri bya byuma bimanura cyangwa bizamura abantu mu magorofa kugira ngo babashe kuzisoma, bityo bamenye imibare cyangwa ibimeyetso bizirimo kugira ngo bamenye aho bakanda, bityo bagere mu igorofa bifuza kujyamo.
Abantu bafite ubumuga muri rusange barasaba ubuvugizi bwo gushyirwaho amategeko n’amabwiriza abafasha mu kubona serivise zinoze no gufashwa mu mibereho mu rwego kuborohereza kuba muri sosiyete.

Abafite ubumuga bwo kutabona bifuza koroherezwa kugera mu nyubako zitangirwamo serivisi
Mugisha Benigne

