Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru

 WASAC yahombeje Leta Miliyari 9 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda

Leta irakora ibishoboka ngo abaturage bo mu gihugu hose babone amazi meza bityo bagire ubuzima bwiza

Umugenzuzi w’Imari ya Leta Bwana Kamuhire Alexis atangaza ko Ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura WASAC cyahombeje Leta Miliyari 9 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024.

Kamuhire avuga ko WASAC itinda guha amazi abagenerwabikorwa bayo bikaba biterwa no kutagira mubazi ngo abantu bahite bahabwa amazi.

Yemeza ko gahunda yo guseranganya amazi itakozwe neza kuko yubahirizwa ku kigero kiri hagati ya 20% -70%. Asonamura kandi ko amazi atunganywa ntagurishwe arri ku kigero cya 39% mu mafaraanga ku giciro cyo hasi akaba yateje igihombo cya Miliyari 9,7  z’amafaranga y’u Rwanda.

Raporo y’umugenzuzi w’Imari ya Leta ikomeza kwerekana  ko mu mwaka wa 2023 WASAC  yasinye amasezerano yo kubaka  ibikorwaremezo by’isukuru n’isukura ku ngengo y’imari ya Miliyoni 60.5 z’amadorali ya Amerika na Miliyari 13.3 z’mafaranga y’u Rwanda ni mu gihe kandi mu turere 16hagaragaramo imiyoboro idatanga amazi kandi idakora.

Ariko nanone yongeraho ko 56% by’abasabye amazi muri WASAC batayaboneye igihe naho ubukcyerererwe bukaba hagati y’iminsi 30 n’iminsi 298, ni mu gihe ubuyobozi bwa WASAC bwo bugaragaza ko umuntu ahabwa amazi nyuma y’iminsi 2 gusa mu gihe uyasabye aba yamaza kwishyura ibyo asabwa.

Bamwe mu baturage bavuga ko muri gahunda y’isaranganya babwirwa ko byibuze bagomba kubona amazi rimwe mu cyumweru rishobora no kurenga, ariko ngo hari n’ubwo n’umunsi umwe mu cyumweru amazi ataboneka ndetse icyumweru kikaba cyanashira batayabonye.

Hari n’abavuga ko amazi meza atarabageraho kuko bakivoma ibishanga, ngo ni mu gihe amavomo bari barahawe atakibonekamo amazi, bityo bakitabaza amazi yo mu tubande muj by’ukuri aba Atari meza.

Bamwe mu bagize Inteko ishingamatekeko ntibiyumvisha impamvu abantu batinda guhabwa amazi bitewe no kutagira mubazi ngo zihabwe abakeneye amazi.

Hon. Mureshyankano Rose  ati “Ntibyumvikana impamvu WASAC ivuga ko nta mubazi zihari, mbese ziva mu ijuru cyangwa? Kuki batazishaka mbere ngo bahe abantu amazi ku gihe.Ikindi kibabaje ni amazi batatanze kandi amafaranga ntiyinjire ndetse  tumwe mu duce tw’igihugu tudafite amazi, yewe no mu Mujyi wa Kigali.”

Omar Munyaneza ni umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura (WASAC)  avuga ko ibura ry’amazi rya hato na hato ari  ryo ryitaweho, aho muri iki gihe barimo gusimbuza imiyoboro ishaje mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage kandi ahagije.

Ati “Ku kijyanye n’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali, turimo gukora  ibishoboka ngo imiyoboro ishaje isimbuzwe no kongera imiyoboro bigaragara ko itakijyanye n’igihe.”

Imibare y’Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda mu bushakashatsi bwacyo bwa 7 ku mibereho rusange y’ingo,  igaragaza ko Abanyarwanda bagera kuri 90% ari bo bagerwaho n’amazi meza   bavuye kuri 87%  bagerwagaho n’amazi mu mwaka 2017. Ingo zingana na 21% zibona amazi meza ari uko abazituye bakoze urugendo rurenga  iminota 30 naho  izigera kuri 68% bizisaba iminota itagera kuri 30 ngo zigere ku mazi meza.

WASAC irimo  gushyiraho ibikorwaremezo by’isuku n’isukura mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo