Minisitiri w’imari n’igenamigambi yagejeje ku Nteko ishinga amategeko ingengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026
Miliyari zisaga 7000 ni yo ngengo y’imari yemejwe nk’ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari n’Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, ari nayo izakoreshwa mu mwaka utaha wa 2025-2026.
Nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Yousufu Murangwa, bimwe mu bikorwa bya Guverinoma bizibandwaho ni ibijyanye no kwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza, guhuriza hamwe umutungo n’imaeri y’imbere mu gihugu no kuyishora mu bikorwa by’ingenzi mu buryo burambye hagamijwe guhanga imirimo mishya no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Ni mu rwego kandi rwo gushimangira ingamba zo kuzamura ubukungu no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikre y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage..
Ati” Iyi ngengo y’imari iri mu murongo wa gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2, ari nayo mpamvu hateganyijwe gukomeza kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu, kongera imbaraga muri gahunda zizamura imibereho myiza y’abaturage, gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zizamura imibereho myiza y’abaturage na gahunda zigamije guhangana n’ingaruka z’imiihindagurikire y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.”
Minisitiri Murangwa akaomeza avuga ko inkingi y’ubukungu yitaweho cyane kuko yihariye 62.8% bingana na miliyari zisaga 4000, naho imibereho myiza y’abaturage ni 21,7% by’ingngo y’imari bingana na Miliyari zisaga 1500 zizifashishwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ni mu gihe mu miyoborere myiza hazakoreshwa 15.5% bingana na Miliyari zisaga 1000.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi kandi yatangarije abagize inteko mishanga amategeko, imitwe yombi ko u Rwanda rugenda rusatira gahunda yo kwigira ku ngengo y’imari kuko muri Miliyari zisaga 7000, Asaga Miliyari 4000 ari aturuka imbere mu gihugu, agera kuri miliyari 585 akaba impano ni mu gihe Miliyari 2151 yo ari inguzanyo.
Ingengo y’imari yagejejwe kuNteko ishinga amategeko imitwe yombi bigaragara ko yiyongereyeho 21% ugereranyije n’ngango y’imari y’umwaka ushize wa 2024-2025.

Murangwa Yousufu arasobanurira Inteko ishingamategeko ibijyanye n’ingengo y’imari ya 2025-2025
Mugisha Bénigne
