Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru Ubuzima

Drone zihutisha ubutabazi bwo kugeza amaraso ku bayakaneye- Dr Muyombo

Utudege duto tuzwi ku izina rya Drone dufasha kugeza amaraso ku barwayi bayakeneye mu bitaro 

Dr Thomas Muyombo, Umuyobozi w’Ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) atangaza ko Drone zifasha mu kwihutisha ubutabazi bwo kugeza amaraso ku bayakeneye hirya no hino mu bitaro binyuranye byo mu gihugu..

Uyu muyoboz yabitangaje ku munsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso wabereye mu Ntara y’Amajyarugu, aho  yagarutse ku kamaro k’utudege duto dutwara amaraso tuzwi ku izina rya Drone, asobanura ko nta kure hakibaho kubera utu tudege, kuko twihuta kandi tukagera ku bitaro ibyo ari byose byaba bikeneye amaraso mu mwanya muto.

Yagize ati “Nk’ibitaro bya Mibirizi bikeneye amaraso byihutirwa kubera umurwayi uyakeneye, nta mwanya ushira atabagezeho, ni ho kure ntekereza uturutse aho Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima gikorera, ako kanya aba abagezeho umurwayi akayaterwa. Utu tudege rero twakemuye ikibazo cyo kugeza amaraso mu bitaro binyuranye birimo abarwayi bayakeneye.”

Dr Muyombo kandi yabwiye itangazamakuru ko amaraso akenewe mu gihugu aba ahari bitewe n’abantu bitangira iki gikorwa bagatanga amaraso, bityo akaba nta muntu wapfa azize ko habuze amaraso yo kumuha.

Ati “ Ishusho yo gutanga amaraso mu Rwanda ihagaze neza, amaraso akenewe arahari , ariko ntibizabuza ko dukomeza ubukangurambaga kugira ngo akomeze yiyongere, kuko ari uguhozaho.”

Kuba abayatanga bagera aho bagasaza cyangwa bakarwara, yemeza ko ari ayo mpamvu ubukangurambaga bwo kuyatanga buhoraho, bityo abayatanga bamaze gusaza bakegenda babona ababasimbura bakiri bato kandi bafite ubuzima bwiza.

Aha Dr Muyombo yakanguriye urubyiruko gutanga amaraso kuko nta cyo bitwaye, ngo ntashira mu mubiri kuko umubiri ukomeza gukora ayandi.

Yagarutse kuri gahunda Intwari Club 25 y’urubyiruko rwahize gutanga amaraso inshuro 25 mu myaka  irindwi n’igice, ku bw’ibyo  umwaka ushize urubyiruko rwatanze amaraso ku ijanisha rya 67%.

Ati “Urubyiruko ni rwo rwatanze amaraso menshi umwaka ushize, ariko ubukangurambaga bwo ni uguhozaho. Dufite gahunda yo kwegera urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza mu rwego rwo kongera urubyiruko rutanga amaraso.

Ku kijyanye n’abagore muri gahunda yo gutanga amaraso, Dr Muyombo avuga ko abagore batwite batemererwa gutanga amaraso, abari mu mihango y’abakobwa nabo ntibemererwa kuyatanga ndetse n’abonsa batarageza ku mwaka umwe babyaye nabo ntibemerewe gutanga amaraso, bituma imibare y’abagore batanga amaraso  iba ari mike ku mpamvu zinyuranye zivuzwe haruguru.

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice nawe wari witabiriye ubu bukangurambaga bwo gutanga amaraso yashishikarije abaturage b’Intara ayoboye gutanga amaraso mu gufasha abarwayi bayakeneye, ndetse yifuza ko umubae w’abayatanga muri iy’ntara wazamuka kurushaho.

Ati “ Turashishikariza abaturage b’Intara y’Amajyaruguru gutanga amaraso, kugira ubuzima bwiza kugira ngo amaraso batanga agirire abandi umumaro kandi nabo bakomeze basigasire ubuzima bwiza .”

Mugabowagahunde avuga ko umwaka ushize wa 2024-2025 abaturage b’Intara y’Amajyaruguru batanze amaraso  bangana n’10.300, iyi ntara ikaba yarayatanze ku ijanisha rya 18%, akifuza ko uyu mubare w’abayatanze wakwiyongera.

Twizerimana Afica, Umuturage w’Intara y’Amajyaruguru umwe mu batanze amaraso ku munsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso avuga ko ari ku nshuro ya 3 atanze amaraso. Avuga ko ikintu cyatumye ashishikarira gutanga amaraso ari uko asanga nawe ashobora kuyakenera akaba yayahabwa ari nayo mpamvu nawe yiyemeje kuyaha abayekeneye.

Yagize ati “Impamvu yatumye ntanga amaraso n’uko mbona ko nanjye nshobora kuyakenera nanjye nkayahabwa, nkaboneraho gushishikariza urubyiruko rugenzi rwanjye ndukangurira kwitabira iki gikorwa mu gihe babishoboye kugira ngo nabo mu gihe bazaba bayakeneye bazayahabwe.”

Mu mwaka w’1976 ni bwo mu Rwanda hashinzwe Ikigo cyo gutanga amaraso, kikaba gishinzwe ubukangurambaga mu baturage bwo gutanga amaraso no kuyabika neza kugira ngo agere ku bayakeneye yujuje ubuziranenge.

Buri wese wujuje ibisabwa arashishikarizwa gutanga amaraso kugira ngo abarwayi bayakeneye bayabone

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo