Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru Ubukungu

Abagore nibo bafite ubutaka bwinshi bubanditseho

 

Ubutaka bwanditse busaga Miliyoni 11 mu gihugu hose, abagore nibo bafite bwinshi 

Ubuyobozi bukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubutaka mu Rwanda butangaza ko abagore aribo bafite ubutaka bunini bubanditseho busaga 18% naho ubwanditse ku bagabo busaga 11%.

Nishimwe Marie Grâce, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka atangaza ko ubutaka bwose bumaze kwandikwa busaga  Miliyoni 11. Muri ubwo butaka bwose bwanditse, abagore bafite ubutaka bunini bubanditseho kurusha abagabo, bitewe n’itegeko ry’izungura ryabahaye uburenganzira bwo kuzungura iby’iwabo kimwe na basaza babo.

Yagize ati “Mbere y’ umwaka wa 2004 hasohose itegeko ry’izungura ku bagore byatumye abagore nabo bandikwa ku butaka, ni mu gihe mbere bwabaga bwanditse ku mugabo gusa. Ikindi ni uko hari umugabo uba utakiriho bityo umugore akaba ari we wandikwa ku butaka wenyine.”

Nishimwe avuga kandi ko n’ubusanzwe abagore ari bo benshi ku bagabo mu Rwanda. Yongeyeho kandi ko hari ubwo umugabo atandukana n’umugore, bityo urukiko rugatageka ko umugore yandikwaho ubutaka kugira ngo areberere abana mu gihe umubyeyi w’umugabo yaba abatanye umugore.

Mu buryo bw’imibare Nishimwe yasobanuye ko ubutaka bwose bwanditswe bungana na 11,909,306, abagabo bonyine banditsweho ubutaka bungana na 1,393,111 buri ku ijanisha rya 11,7% naho ubwanditse ku bagore bonyine bungana na 2,249,049 buri ku ijanisha rya 18,88%.

Akomeza avuga ko ubutaka bwanditseho abagore n’abagabo bungana na 8,833,087 buri ku ijanisha rya 48,98% naho ubutaka bwanditseho abandi bungana na 2,367,880 buri ku ijanisha rya 19.88%.

Nishimwe asobanura ko ubutaka butanditse ari ubw’amapariki, imihanda n’ibindi byanya bikomye, bityo ubutaka burimokwandikwa ubu ni ubutaka bunini bwambukiranya utugari n’imirenge.

Avuga kandi ko ubutaka bwanditseho abandi ari ubutaka  bw’amakoperative, amasosiyete, Leta, amatorero n’ibindi.

Ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kandi ngo kirimo gukosora ibijyanye n’imbibi nk’iyo amakosa agaragara ahantu hanini, atanga urugero ko hamaze gukosorwa  imbibe z’ubutaka bunini mu turere 17, ubwo butaka bwakosowe bukaba bungana na Miliyoni 19.

Yasabye ko abaturage bose bandikisha ubutaka bwabo ndetse n’abafite ibibazo by’imbibi bakegera umurenge ukabafasha gukemura icyo kibazo, cyaba kigaragara ahantu hanini umurenge ukora raporo ukayishyikiriza akarere bityo hagashakwa uburyo ikigo cy’igihugu cyazakosora izo mbibi.

Nishimwe Marie Grace, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubutaka

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo