
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin ageza ku Nteko ishingamategeko gahunda ya NST2
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Nsengiyumva Justin yabwiye Inteko ishingamategeko ko mu myaka 5 hazahangwa imirimo mishya 1.250.000 muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2).
Ubwo yagezaga ku Nteko ishingamatekegeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 ishingiye ku nkingi eshatu arizo, imiyoborere, imibereho myiza n’ubukungu, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yikije ku ngingo ijyanye no guhanga imirimo mishya mu gihugu, aho igera ku 1.250.000 izahangwa kugeza mu mwaka wa 2029.
Dr Nsengiyumva yagize ati “ihangwa ry’iyo mirimo rizanyuzwa mu mishanga minii irimo ishingiye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, ibyanya by’inganda, inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, uruganda rw’amata y’ifu n’ibindi.”
Yongeyeho ko urubyiruko n’abagore bazahawa amahugurwa n’inguzanyo ibafasha kwihangira umurimo no kwiteza imbere.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda kandi yagaragaje gahunda yo kongera agaciro k’ ibyoherezwa mu mahanga kakikuba kabiri, aho kazava kuri Miliyari 3,5 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2023 kakagera kuri miliyari 7,3 mu mwaka wa 2029.
Yagize ati “ ibi bizaturuka ku kongera agaciro k’ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro, imboga, imbuto n’ibindi bikorerwa mu Rwanda. Gahunda ya Made in Rwanda izongerwamo imbaraga ndetse inganda zayo zizafashwa kubona amasoko yo mu karere no mu mahanga ya kure.”
Umubare w’abana bagana amashuri y’inshuke uzongerwa
Dr Nsengiyumva Justin yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko ko umubare w’abana bagana amashuri y’inshuke uziyongera ukava ku ijanisha rya 35% ukagera kuri 65% mu 2029, naho amashuri y’imyuga azubakwa muri buri karere ndetse uburezi bwayo buzahuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Avuga ko kurwanya igwingira mu bana bato bizashyirwamo imbaraga hagenderewe kugabanya igipimo cy’igwingira mu bana bato bari munsi y’imyaka 5 kigagera munsi ya 15%.
Yagize ati “ Dufite intego yo kongera ibikorwaremezo by’ubuzma no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, ibyo tuzabigeraho nta kabuza, iyo ni intego twihaye nka Guverinoma.”
Umuyobozi wa Guverinoma avuga ko bazagabanyua imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 38% hashyirwaho imbaraga zo kongera amashyamba atanga umwuka mwiza, gukoresha ingufu zisubira no gukoresha ibicanwa bitangiza ikirere.
Yongeyeho ati “Amazi n’amashanyarazi bizagezwa mu Baturage benshi ndetse hubakwe n’ibikorwaremezo bihangana n’ibiza.”
Yavuze ko ibi byise bizagerwaho ku bufatanye bwa Guverimoma n’inzego zinyuranye zirino abikorera, imiryango itari iya Leta n’Abanyarwanda.
Muri rusange, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yagaragaje ko umusaruro w’igihugu uziyongera ku mpuzandengo y’9.3 mu mwaka wa 2029, aho umusaruro w’umuturage uzava ku madorali ya Amerika 1.040 mu mwaka wa 2023 ukarenga gato amadorali 1.360 mu mwaka wa 2029.

Abagize Inteko ishingamategeko bakurikiye gahunda ya NST2 bagezwaho na Minisitiri w’Intebe
Mugisha Bénigne
