
Inkuba yahitanye ubuzima bw’abantu 4,ikomeretsa 15, umwe ahitanwa n’inzu ya mugwiriye
Ibiza by’imvura y’iminsi ibiri i yahitanye ubuzima bw’abantu batanu ndetse inateza n’ibiza binyuranye naho abagera kuri 15 barakomereka.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi Ngoga Aristarque mu kiganiro kigufi yagiranye na RBA.
Yagize ati “Imvura yaguye taliki ya 16 ikageza taliki ya 18 mu gitondo yahitanye ubuzima bw’abantu 5 ndetse iteza n’ibiza cyane cyane mu Ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda, bane muri bo bishwe n’inkuba undi yagwiriwe n’inzu.”
Mu bapfuye harimo babiri bo mu Karere ka Burera, umwe wo mu Karere ka Gicumbi, undi wo mu Karere ka Ngororero ndetse n’uwo mu Karere ka Rusizi, nk’uko bisobanurwa na Bwana Ngoga.
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutabazi kandi asobanura ko abagera kuri 15 bakomeretse harimo umwe wo mu karere ka Gicumbi, batatu bo mu Karere ka Kamonyi, babiri bo mu Karere ka Musanze n’abandi umunani bo mu karere ka Nyamasheke bakomrekejwe n’inkuba.
Si abantu gusa iyi mvura yishe cyangwa ko ibe nyirabayazana yo gukomereka kwa bamwe ngo ahubwo yangije n’ibikorwa binyuranye birimo inzu 11, ifunga imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, bimwe mu bishanga biruzura n’ubwo nta myuzure ihambaye yabaye.
abaturage kwita no gukurikirana amakuru y’iteganyagihe kuko aba agaragaramo umuburo w’imvura iteganyijwe, bityo bakirinda n’ubwo hari ibigoye nkwirinda.
Mbere gato y’uko imvura igwa Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyari cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa munani hazabonekamo imvura iri hati ya mm 0 kugeza kuri mm 50, ikazagwa biturutse ku bwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buturuka ku miyaga iva mu burengerazuba bw’inyanja y’u Buhinde yerekeza mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Abaturage barasabwa kwita no gukurikirana amakuru y’iteganyagihe kuko agaragaramo umuburo w’imvura iteganyijwe, imiyaga n’umuvuduko wayo, bityo bakabasha kwirinda bimwe mu biza bishoboka ko byakwirindwa.
Mugisha Bénigne
