
Bamwe mu bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Karere ka Muhanga batangaza ko nyuma yo kubona ko n’abafite ubumuga bashobora kugira icyo bakora bakiteza imbere, bahisemo kwiyegeranya bakora koperative ikora mare, kuri ubu imaze kugira aho ibavana n’aho ibageza.
Iyo ugeze mu isoko rya Muhanga hari igice usangamo ibikoresho abakobwa bagiye gushyingirwa bakunze kujyanamo icyo bita amajyambere ari byo bikoresho umukobwa yitwaza agiye kubaka urwe. Izo mare zikorwa ahanini na Koperative y’abafite ubumuga bwo kutumva kandi abazigura benshi bemeza ko zikoranye ubuhanga kandi zikomera ku buryo nta cyo bazinenga.
Umwe mu bagize iyi koperative avuga ko bajya kwiyegeranya byaturutse ku buyobozi bw’ishyirahamwe nyarwanda ry’abantu bafite ubuga bahoraga babashishikariza kwihatira gukora ibibateza imbere aho guhora bateze amaboko abahisi n’abagenzi basabiriza, babaremamo icyizere cy’uko nabo bashoboye, ko baramutse bahinduye imyumvire bagera kuri byinshi.
Yagize ati “ Tujya kwiyegeranya abadufashije kumva ko bishoboka ni abayobozi bacu, batubwiye ko natwe dushoboye, bakundaga kutubwira ko hari impano twifitemo tutagomba gutwikira ahubwo dukwiye kuzibyaza umusaruro, natwe twaje kugiramo bamwe bazi gukora mare twishyira hamwe ababizi batangira kutwigisha kuzikora, byaje kugera aho twese tubimenya none ubu turafatanya tugakora mare nyinshi ku buryo nta munyu wazikenera ngo azibure hano iwacu, dufite aho dukorera ariko tukanageza ku isoko ibyo bicuruzwa bose bakabibona hafi.”
Masumbuko nawe wo muri iyo Koperative ikora za Mare akaba umwe mu bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yemeza ko iyi koperative yabakuye mu bwigunge bagahuza imbaraga bagakora imirimo ibateza imbere. Kuri ubu babona icyo barya badasabirije ahubwo ngo barahaha nk’abandi Banyarwanda bose, bibonera imyambaro, abana babo bajya kwiga nk’abandi.
Ati “ Mbere abantu bakitubona wasangaga badushungereye batureba baduseka ngo ntituvuga kandi ntituvuga , ariko ubu baratangaza iyo batubonye turimo gukora cyangwa ducuruza mare zacu ku isoko. Abakobwa benshi bagiye gukora ubukwe baratugurira kandi n’ubwo tutavuga, tubasha kumvikana mu marenga tubereka ibiciro kandi bakatwumva. iyo hagize uwo tutumvikana umusemuzi araduhuza, kuko muri koperative yacu harimo n’abantu bumva nezsa kandi bavuga dukorana, abo nibo baduhuza.”
Bamwe mu baguzi bakenera za mare ni abakobwa bagiye gukora ubukwe. Abaganiriye n’umunyamakuru bamutangarije ko aba bantu bakora neza mare, ziba zikomeye kandi zikoze neza. Bavuga ko nta handi abakobwa bagiye kurushinga bagura mare hano I Muhanga uretse kugurira aba bavandimwe bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Uyu utashatse ko izina rye ritangazwa ati “ Jye mbona ibikoresho bakora ari byiza cyane, numva nta handi nagurira, abantu benshi nagiye mperekeza kugura mare nabonye bazigurira hano nanjye noneho ngiye gukora ubukwe nahise niyumvisha ko ntqa handi nazigurira kuko bagenzi banjye bazihaguza bambwiye ko ari nziza cyane kandi zagutse.”
Bagaragaza imbogamizi y’igishoro gito, bakaneye uwabatera inkunga
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko n’ubwo bagerageza kwishakamo ibisubizo, ngo bafite imbogamizi ijyanye n’igishoro gito, ngo baramutse babonye uwabatera inkunga akabongerera igishoro ngo bakora byinshi bakajya bajya no gucururiza mu yandi masoko nka Kigali, Ruhango, Nyanza na Huye bityo bakabona inyumgu irenze iyo babona.
Ni muri urwo rwego basaba Akarare ka Muhanga kubatera inkunga bakongererwa igishoboro kugira ngo barusheho kwaguka, kunguka no gutera imbere.
Mugabo Gilbert ni umuyobozi w’akarere ka Muhaanga wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, ku kijyanye n’iyi koperative y’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga avuga ko bayifashije bitari rimwe cyangwa kabiri, kandi ko bayizi ko ari abantu bagerageje kwishakamo ibisubizo, gusa ngo hari n’abandi bakeneye ubufasha bataragerwaho, akaba aribo barimo kurebwaho ngo nabo bahabwe ubufasha babashe kuva mu bwigunge biteze imbere.\
Ati “ Iyo koperative tumaze kuyitera inkunga bitari rimwe cyangwa kabiri, kandi hari n’abandi benshi bayikeneye, ubwo rero turagenda tureba abo tutarayigezaho kugira ngo nabo bafashwe kwiteza imbere, ariko nabo tuzakomeza dukurikirane amikoro uko azagenda aboneka tuzongera tubagereho.”
Mugabo avuga ko iyi koperative ari imwe mu zibafasha ubukangurambaga ku bindi byiciro by’abafate ubumuga kuko ari urugero rwiza rw’ibishoboka. Akaba ari muri urwo rwego hakomeje ubukangurambaga ku bandi bantu bafute ubumuga bakigaragara hirya no hino ku mihanda basabiriza, bityo bikagaragaza ko n’abafute ubumuga bashoboye, hagasigara ku basahakira inkunga baheraho biteza imbere bikorewe mu makoperative yabo.
Mu gihe u Rwanda rwitegira kwifatanya n’isi yose kwizihuza umnsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, wizihizwa Taliki 3 Ukuboza buri mwaka, bigaragara ko abafite ubumuga bagenda batezwa imbere bashyirwa mu makoperative kandi bahabwa uburyo bunyuranye bubafasha gukora ngo babone ibyo bikenera, n’ubwo bitaragera ku ntera yifuzwa.
Mugisha Benigne
