Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Abayobozi b’amashuri bashyizeho ingamba zo kurwanya ihohoterwa rihakorerwa

 

Abanyeshuri bakwiye kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose ndetse n’irishingiye ku gitsina

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu turere twa Bugesera na Kicukiro batangaza ko bashyizeho ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwaa mu mashuri.

Ni nyuma y’uko hakozwe ubushakashatsi mu mashuri ageera ku 10 n’’amatsinda y’abagore n’abakobwab’abakirisit harimo n’umuryango Never Again, bukagaragaza ko 4.6% by’abanyeshuri bakoze imibonano mpuzabitsina n’umwarimu w’umugabo cyangwa umunyeshuri w’umuhungu, muri bo 1.6 % byakozwe n’abarimu naho 3% babikorerwa n’abahungu bagenzi babo.

Bamwe mu barezi bemeza ko abarimu badakwiye gukora ubucuti n’abanyeshuri kuko bidakwiye kandi bitemewe kuko udashobora gukundana n’abo urera. Ni muri urwo rwego muri amwe mu mashuri hashyizweho gahunda y’abarezi bakurikirana abana  mu mashuri (Parenting) kugira ngo bafashe mu gukumira ihohoterwa mu mashuri.

Ntakirutimana Ferdinand ni umwwe mu barezi bashinzwe amatsinda afasha abana kumenya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kuryirinda. Agira ati “Tubasobanurira ibijyanye n’ihohoterwa n’ibyiciro byaryo no kumenya iryo ar ryo. Umwana uhuye na ryo areba umwarimu ubishinzwwe akamubwira ibyamubayeho, akavuga uwabikoze n’aho byakorewe, bityo ubikurikirana akabasha gukorera umwana ubuvugizi no kumugeza ku bashinzwe kubikurikirana.

Rusanganwa Eugene wari mu itsinda ry’abashakasahatsi avuga icyo ubushakashatsi bwari bugamije aho bwibanze kureba impamvu habaho ihohotera ribera mu mashuri, harebwa ingaruka rigira n’ingamba zafatwa kugira ngo rikumirwe ndetse n’abarikorewe bashovore guhabwa ubufasha.

Ati “Abana bakorerwa ibikorwa biganisha ku ihohotera cyane cyane gusabwa gukorana imibonano mpuzabitsina, gukorakorerwa ku bice by’umubiri mu buryo busembura imibonano mpuzabitsina, gucishwa bugufi mu gihe babyanze.”

Bamwe mu babyeyi banenga bamwe muri bagenzi babo batita ku nshingano zo kurera neza abo babyaye ngo bakurikiranire hafi imyitwarire yabo cyangwa babaganirize kugira ngo bamenye ibibazo bashobora kuba bagenda bahura nabyo mu mikurire yabo haba mu ishuri, mu nzira aho banyura ndetse no mu rugo.

Hari kandi abarezi nabo banengwa guhohotera abo barera babashuka ko ntacyo bitwaye gukundana na mwarimu ndetse bikageza n’aho batangira gusaba bamwe mu bana gukorana imibonano mpuzabitsina. Ngo n’ubwo abarezi nk’abo ari bo bake ariko bagenzi babo barabahwitura babibutsa  ko umurezi ari nk’umubyey adakwiye gushuka umwana mu buryo ubwo ari bwo bwose yabikoramo nko kumushaka cyangwa kumwizeza ibitangaza no kumwizeza kumuha amanota mu gihe yaba yemeye ko baryamana.

Umuvugiz w’urwego rw’igohugu rw’’ubugenzacyaha Dr Murangira Thierry yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri cyangwa ababyeyi gutanga urugero rwiza no gukurikirana imyitwarire y’abo barera.

Yagize ati” Nta murezi ukwiye gukora ibikorwa nka biriya abikorera abo arera. Ni bintu bigayitse kuko aba atukisha izina ry’abarezi, bikorwa n’ abarimu bakeya  ntabwo ari bose.”

Ababyeyi nabo barekeburwa kwita ku nshingano zo kurera abana babo kuko kwikuraho inshingano zo kurera uri umubyeyi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Muri rusange ihohoterwa rikorerwa abana mu bigo by’amashuri riracyahari ariko haragenda hashyirwaho ingamba zo kurikumira no kurirwanya mu buryo bwo kurihashya ngo ricike burundu.

Abahungu n’abakobwa barindwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu bigo by’amashuri

Mugisha Benigne

 

Siga igitekerezo