
Abanyeshuri bacikirije amashuri abanza biragoye ko bigana n’abato, bashyiriweho gahunda yihariye
Umumunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ay’inshuke, Irere Claudette atangaza ko Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yakoze poragaramu yihariye yo gukurukirana abanyeshuri bacikirije amashuri abanza bakayagarurwamo bakuze..
Yagize ati “ Hari abanyeshuri bata ishuri bakamara igihe kinini aho usanga bararengeje imyaka yo kwiga, ashobora guta ishuri ari mu mwaka kabiri ubu akaba afite imyaka 15. Kumugarura mu ishuri ngo yicarane n’umwana wo mu wa kabiri kandi afite imyaka 15 biragorana. Byatumye dushyiraho porogaramu yihariye yo kwigisha aba bana mu gihe bagarutse mu ishuri.”
Irere avuga ko abana bata ishuri bahera mu kurisiba kenshi bikageraho bakarivamo. Ngo iyo batabonye abakurikirana gusiba ishuri kwabo ngo birangira barivuyemo, ari naho ahera asaba ababyeyi n’abarezi gukurikirana ko abana bose baza kwiga bakarinda umwana gusiba ishuri uko yishakiye nta mpamvu afite z’uburwayi cyangwa izindi, bagakurikiranaira hafi imyigire y’abana bose kandi bafatanyije.
Kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa hashyizweho gahunda yo kwiga ingunga ebyiri mu mashuri yo hasi bamwe bakiga mu gitondo abandi bakiga ikigoroba. Bituma mwalimu agira abana batari benshi imbere ye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi kandi yavuze ko hashyizweho na gahunda yo gukurikiranira hafi abana badatsinda neza kugira ngo bafashwe mu buryo bw’umwihariko mu mashuri barimo, aho bashyiriweho porogaramu nzamurabushobozi izwi ku izina rya Remedial program.
Agira ati “Twakoze gahunda yo gusubirishamo abanyeshuri batatsinze neza ibyo twita Remedial programs. Iyo ufite abana benshi mu ishuri byanze bikunze bamwe barasigara. Ubakoresheje ibizamini gusa ubundi ukarekera aho ntabwo byashoboka. Iyi gahunda ifasha ba bandi bake batabashije gukukira neza. Iyi gahunda ikorerwa abo bana mu biruhuko no muri week end ndetse no mu masaha y’ishuri asanzwe birakorwa.”
Irere avuga ko iyi gahunda yafashije abana kuzamuka no gukurikira neza amasomo ndetse bamwe bashoboye gutsinda neza bakomezanya n’abandi mu buryo busanzwe.
Bamwe mu barezi bashyira mu bikorwa gahunda Nzamurabushobozi Remedial program) bavuga ko yatumye umubare w’abana basibira mu mashuri wagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere yayo kandi ngo yatumye abanyeshuri batakurikiraga neza mu ishuri babasha gukurikira no kubona amanota meza ndetse babasha gusobanukirwa kurushaho no gutsinda amasomo batsindwaga.
Bemeza ko iyi gahunda yaziye igihe kandi ko ari ingirakamaro, bityo ikaba igomba gushyirwamo imbaraga n’abarezi ndetse n’abanyeshuri barebwa nayo nta kuyikerensa kuko yatanze umusaruro mwiza n’intsinzi ku batsindwaga.
Minisiteri y’uburezi igenda ishyiraho uburyo bworohereza abana kwiga kandi igafatanya n’izindi nzego gukumira no kurandura burundu ikibazo cy’abana bata ishuri, bityo abana bose bakaba bagomba kujya kwiga nta wusigaye.

Gahunda nzamurabushobozi yagabanyije umubare w’abana basibiraga mu mashuri
Mugisha Benigne
