
Perezida Kagame na Madamu bashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda (Photo CHENO)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, ntibigarukire ku batoya gusa ahubwo n’abari mu kigero cy’imyaka 20 n’imisago ko nabo bakeneye gukurikiranwa no kurerwa kuko bahura n’ibibazo byinshi n’ibishuko byinshi nko gushaka kuba abo bataribo.
Izi nama Perezida Paul Kagame yazinyujije mu ijambo yagejeje ku barI bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu azwi mu ndimi z’amahanga nka Breakfast prayers yabaye taliki ya mbere Gashayantare 2026 ku munsi u Rwanda n’Abanyarwanda bizihirizaho intwari z’igihugu.
Yagize ati “ Mufate umwanya murere neza abana banyu, ndetse n’abari mu kigero cy’imyaka 20 nabo mukomeze mubarere kuko bahura n’ibibazo ndetse n’ibishuko byinshi byo gushaka kuba abo batari bo.”
Perezida Kagame yagarutse ku rubyiruko rukora ubukwe, ababyeyi bakarushyingira bakarushyigikira bakanarwubakira bagakora byose ariko mugihe gito bakaba baratanye.
Ati “ Abantu babiri bananirwa kubana bate? Babaye ari ari abantu benshi bahurijwe hamwe ngo babane byapfa kumvikana, ariko se abantu babiri bananirwa kubana ?
Yakomeje agira ati “ Ni ikihe cyaha umuntu yakora undi akamubwira ko adashaka kumubona mu maso ye ati mvira aho. Abantu ntibarebana mu maso bakaganira. Niyo yagisubiramo ntimwaganira ukamubwira uti ntuzongere.”
Asanga umuntu yava mu rugo ngo aragiye agasanga aho agiye hari ibikomeye kurushaho, agira inama urubyiruko rushakana kwihanganiranira bakabana neza aho guhitamo gusenya ahubwo ibibazo bafitanye bagafata umwanya wo kubiganira.
Umukuru w’igihugu yanenze uburyo ingo z’abashanye ebyiri cyangwa eshatu ndetse n’izigera ku icumi mu gihe kimwe zitandukana zitamaze kabiri, asobanura ko gusenyuka ku ingo bituma igihugu na cyo ubwacyo kihababarira kikahagwa.
Yasabye abanyamadini n’amatorero gushakira umuti icyo kibazo niba koko basenga by’ukuri bakagisengera mu myemerere yabo kigakemuka.
Yagize ati “ Ko mwemera Imana n’amasengesho mwakwicaye mukabisengera niba mutatubeshya. Izo nyigisho uhoramo zitagufasha kurenga uwo mujinya n’iyo nabi zaba zimaze iki niba zitaguhindura.”
Yasoje avuga ko imiryango iramutse ibanye neza n’igihugu cyabaho neza, avuga ko mu gihe imibanire myiza y’abashakanye yashyirwamo imbaraga n’igihugu nacyo cyatera imbere mu nzira nziza .
Ati “Bityo isomo twavanye mu mateka mabi ntituripfushe ubusa ku buryo byashoboka kuyasubiramo kuko twarangaye cyagwa tutitaye kuri ibyo ngibyo twize. No mu mzego za Leta n’iza politiki dukwiye gushyira imbere indangagaciro bityo dutere imbere uko bikwiye.”
Imirererwe myiza y’abana iragenda isubira inyuma, bityo ababyeyi barasabwa kwita ku burere bw’abana babo bakabakurikiranira hafi bagakomeza kubatoza indangagacirio z’umuco nyarwanda n’uburere bwiza kuko ari byo bifasha umwana mu gihe ageze mu nshingano zo kurera abo abyara no gukorera igihugu.
Mugisha Benigne
