Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Muhayimana Claude yakatiwe igihano cy’imyaka 14 y’igifungo mu bujurire

Muhayimana Claude araburana mu rukiko rw’ubujurire rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa

Urukiko  rw’ubujurire rwa rubunda rw’I Paris mu Bufaransa rwakatiye Muhayimana Claude  igihano cy’imyaka 14 y’igifungo rumuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri Ubutabera bw’u Bufaransa buhamije Muhayimana Claude igihano cy’imyaka 14 y’igifungo kuko mu rubanza ku rwego rw’ibanze uyu mugabo yari yakatiwe gufungwa imyaka 14, no mu bujurire akaba ari yongeye guhabwa n’urukiko nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, kuri ubu ni mu Karere ka Karongi.

Mbere gato ko inyangamugayo z’urukiko zijya kwiherera ngo zifate umwanzuro muri uru rubanza, uregwa ariwe Muhayimana Claude yahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku rubanza rwe, mu marira menshi yasabye urukiko kumurenganura kuko yarokoye abatutsi benshi abambutsa ikiyaga cya Kivu  abajyana muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo aho kubica.

Yireguye kandi avuga  ko Jenoside yamukozeho kuko akomoka mu muryango uvanze w’abahutu n’abatutsi akaba yarabuze abantu benshi bo mu muryango we.

Yongeyeho ko Jenoside n’ibyaha ashinjwa byatumye atandukana n’umugore we n’abana be babiri b’abakobwa, kuri ubu bakaba baramwanze badashobora kuvugana.

Muhayimana yemeza   ko kuba yakoranye na rya tsinda  ry’abasirikari b’Abafaransa rizwi ku izina rya Turquoise  ari cyo azira, kandi ko yafatanyije n’iryo tsinda mu kurokora abatutsi barimo kwicwa.

Ku kijyanye no gutwara interahamwe n’abajandarume mu bitero byishe abatutsi mu bice binyuranye  by’icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Muhayimana Claude yemeza ko yabikoze mu rwego rwo kwigura.

Yemeje  ko arengana, bityo  asaba kurenganurwa kuko yarokoye abatutsi benshi.

Urubanza rwa Muhayimana claude ku rwego rw’ubujurire rwatangiye taliki ya 05 I Paris mu Bufaransa  rupfundikiwe taliki ya 28 Gashyantare 2026.

Uru  ni urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside

Mugisha Benigne

 

Siga igitekerezo