
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Telesphore Ndabamenye
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Ndabamenye Telesphore atangaza ko ubuhinzi bukozwe mu buryo bugezweho bufasha igihugu kugera ku iterambere rirambye.
Ibi yabivugiye mu nama yahurije hamwe inzego zinyuranye zishiznwe guteza imbere ubuhinzi muri Afrika zirimo Ishami mpuzamahanga ryita ku buhinzi muri Afrika (AGRA) ku bufatanye na Global Citizen Initiative, aho bakanguriye urubyiruko kwita ku buhinzi bugezweho butanga imirimo ndetse bukanazamura ubukungu bw’ibihugu bya Afrika.
Minisitiri Yagize ati “Iyo uruhererekane rw’agaciro rutunganyijwe neza rubafasha kubona ibyo mudafite birimo ubumenyi n’amasomo, bityo ikibazo cya icya mbere cyo gukenurwa akaba ari ukubona ibiribwa hagakurikiraho amafaranga nyuma hakaza imirimo. Imirimo iyo itekerejwe neza ishobora gutuma haboneka amafaranga.”
Umuyobozi mukuru wa Global citizen Initiative, Ifeoma Chucks-Adizue yavuze ko ubuhinzi ari umutungo Afrika ikwiye kubyaza umusaruro kugira ngo igere ku iterambere rirambye.
Ati “ ubuhinzi ni inkingi ikomeye Afrika ifite ndetse ni n’umutungo ukomeye dukwiye kubyaza umusaruro nk’Abanyafrika. Ni igihe cyo gushishikariza urubyiruko kwinjira muri uru rwego kugira ngo rubashe guteza imbere uyu mugabane wacu. Si ukubona akazi gusa kuko ubuhinzi budufasha kubona ibyo dufungura, imirire myiza ndetse n’akazi.
Uwari ahagarariye AGRA muri iyi nama, Nana yaa Boakyewaa avuga ko ibiganiro nk’ibi bifasha urubyiruko mu kungurana ibitekerezo ku bibazo bahura nabyo nk’abahinzi bato no kubishakira ibisubizo.
Ati “AGRA ifite gahunda zitandukanye zo gufasha urubyiruko. Imwe muri zo ni ibikorwa by umuryango w’ibihugu witwa Generation Afrika, ufasha urubyiiruko kwishyira hamwe , rukubaka ubushobozi no kugira uruhare mu guhindura urwego rw’ubuhunzi. Hari n’indi gahunda iterwa inkunga n’Umuryango Mastercard Foundation igamije gufasha urubyiruko kubona amahirwe mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa.”
Uhagarariye AGRA akomeza avuga ko ibitekerezo urubyiruko rutanga mu biganiro nk’ibi byitabwaho kuko bijyanwa mu biro bikanononsorwa, bigakurwamo icy’ingenzi gikenewe n’urubyiruko rukora ubuhinzi.
Bamwe mu rubyiruko bemeza ko umubare munini ukora ubuhinzi ari uw’abantu bakuru kandi urubyiruko ari rwo rwagombye gufata iya mbere mu kubyaza umusaruro uyu mutungo.
Urubyiruko mu Rwanda ni rwo rugize umubare munini w’abaturage nyamara ni rwo rufite umubare muto mu bitabira gukora ubuhinzi kandi ari rwo rwagombye kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ukenewe mu gihugu.

Ikoranabuhanga mu buhinzi rifasha kuzamura umusaruro
Mugisha Benigne
