Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru Nyamukuru

Gushora imari mu mikurire y’abana bato nta gihombo kirimo

Inama mpuzamahanga ku gushora imari mu mikurire y’umwana yitabiriwe n’ibihugu binyuranye bigaragaza ko gushora imari mu bana bato nta gihombo kirimo ko ahubwo harimo inyungu nini kuri sosiyete y’abantu muri rusange no ku gihugu by’umwihariko.

Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ibikorwa byo  kwita ku mikurire y’abana bato Elisabeth Rule avuga ko iyi nama yateguwe hagamijwe gusuzumira hamwe uburyo hakurwaho inzitizi zo kwita ku mikurire y’abana bato zigaragara mu bihugu bitandukanye no kwigira ku Rwanda.

Ati ” Turimo kurebera hamwe inzitizi  zituma kubona inkunga bigorana kuko twamenye ko ibikoresho  bikwiye kujyana na service cyangwa se uburyo ibihugu bikoresha, turanarebera hamwe ndetse n’uko twatera inkunga ibikorwa bimwe na bimwe bifasha mu kubaka gahunda zirambye harimo abakozi, kurinda umutekano w’umwana, ubuziranenge bw’ibimuhabwa n’uburenganzira bwe ndetse n’amabwiriza ibihugu byashyizeho.

Elizabeth asanga kandi ubufatanye no guterana inkunga  mu mikoranire n’inzego zitandukanye  ari ingenzi, cyane ko ari n’amahire ko inama yabereye mu Rwanda nk’igihugu gifasha mu mikurire n’iterambere ry’abana bato binyuze mu nzego zinyuranye.  Yongera gushimangira ko izi nzego zigomba kwigira ku Rwanda.

Minisitiri w’u Rwanda w’uburinganire n’iterambere ry’ umuryango, Honorable Uwimana Consolée ashimangira ko mu cyerekezo 2050  u Rwanda rwihaye, hashyizwe imbaraga mu mikurire n’iterambere ry’umwana.

Ati ‘ Dushingiye ku cyerekezo 2050  u Rwanda  rwihaye,   iterambere  ry’umwana muto ritangirira mu kurererwa mu kigo mbonezamikurire.

NI  ingingo y’ingenzi muri nyinshi ku rwego rw’igihugu. Ubu turi gushora imari  muri service zikomaranyije zishyigikira ibuzima bw’abana, imirire yabo, imyigire, isuku n’isukura, kwita ku burezi bwabo ndetse bigahuzwa n’iterambere ry’umuryango.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu  cyita ku mikurire no kurengera umwana, Ingabire Assumpta,  asaba abikorera gushora imari muri iyi gahunda aho kuyiharira Leta gusa, Dore  ko itanga ingengo y’imari  itari nto mu rwego rwo kwita ku mikurire y’abana bato.

Ati ” Gushora mu mwana muto nta gihombo kirimo ahubwo ni  inyungu. Kwita ku mwana urengeje  imyaka 10 mu gihe  nta cyo wamukoreye mbere, ngo wumve ko  hari icyo  uramira kinini.Ntacyo uba umufashije busaba kumufasha uhereye gasi ikomeye. Turasaba abikorera mu Rwanda  kudufasha gukwirakwiza za ECD, kandi bagatanga service nziza ku bana bazijyanwamo.”

Mu Rwanda, ingo mbonezamikurire y’abana bato zigera ku 32000, abana bazitabiriye  kugeza ubu bagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000).

Mugisha Bénigne

Siga igitekerezo