Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Amakuru

U Rwanda n’ibirwa bya Maurice mu bufatanye bw’ ishoramari kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore

Abagore bikorera bo mu Birwa bya Maurice basuye bagenzi babo bikorera bo mu Rwanda mu rwego rwo kuganira no kumenya amahirwe ari mu Rwanda abagore bo mu Birwa bya Maurice bashoramo Imari.

Therese Sekamana, ni umuyobozi w’icyiro cyihariye kigizwe n’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga mu Rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) asobanura ko abagore bo muri Mauritanie basuye urwego rw’abagore bikorera mu Rwanda mu rwego kungurana ibitekerezo no kureba amahirwe ari mu Rwanda bashoramo imari.

Ati ” baje gufatanya n’abanyarwandakazi bafite ibigo byabo bityo bakorane, ntabwo bazaza ngo bafungure companies zabo ahubwo bazakorana n’abanyarwandakazi bafite , ni nacyo tugiye kubafashamo. Tugiye gukorana nabo amasezerano, arimo gutegurwa, ni mu rwego rwo gukorana nabo mu gihe kirambye.”

Ku bijyanye n’indimi impande zombi zikoresha bishobora kuba byateza imbogamizi mu mikorere yabo, Sekama avuga ko indimi zitakiri imbogamizi ihambaye muri iki gihe kubera iterambere ry’ikoranabuhanga rituma umuntu ashobora kumenya icyo mugenzi we avuga.

Therese Sekamana, ni umuyobozi w’icyiro cyihariye kigizwe n’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga mu Rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF)

Ati ” Iterambere ryaraje kandi abanyarwandakazi bamaze gutinyuka kujya hanze y’igihugu kandi babasha kuvugana n’abanyamahanga basanzeyo. Uririmi ntirukiri ikibazo muri iki gihe.”

Avuga ko abanyarwandakazi bo mu nzego z’abikorera nta kibazo cy’ururimi bafite kuko basanzwe bajya hanze mu bindi bihugu kandi bagashyikirana n’abo basanzeyo, bivuze ko ibyo byari ibya kera, ubu byarahindutse.

Yaboneyeho akanya ko gutinyura abagore bo mu Rwanda gukoresha indimi z’amahanga no kuba ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kwiteza imbere no gutandukana n’imyumvire ya kera ko ba rwiyemezamirimo ari abagabo, kuko n’abagore bashoboye.

Ineza Mariane ni rwiyemezamirimo utanga serivisi z’ikoranabuhanga n’itangazamakuru asanga uru rubuga rw’abagore ba rwiyemezamirimo bo mu bihugu binyuranye kuko impande zombi zigiranaho, bityo bakabibonamk inyungu y’ubumenyi n’ubunararibonye.

Ineza Mariane ni rwiyemezamirimo utanga serivisi z’ikoranabuhanga n’itangazamakuru

Avuga ko yahuye na ba rwiyemezamirimo 4 bakora nk’ibyo akora, avuga ko ukora ku bijyanye n’uburezi akunva ubwo bazaba bahujwe hari icyo azabungukiraho ubundi bumenyi.

Ati ” Hari ibyo ngiye kongera mu kigo cyanjye kuko nabonye abakora nk’ibyanjye, nzabigiraho byinshi bitume company yanjye yaguka kurushaho. Ubunararibonye bw’abandi burigisha, bituma umuntu yiyungura ubumenyi.”

Avuga ko ahura n’imbogamizi zo kugera ku makuru bimugoye kubera ubushobozi buke nka rwiyemezamirimo ukiri muto, agasanga aramutse abonye amikoro yaha akazi abanyamakuru bakorera hirya no hino mu gihugu kugira ngo bamugerere mu bice byose akeneyemo amakuru.

Ingabire Olive nawe ni rwiyemezamirimo w’umunyarwandakazi, avuga ko iyi nama bahuriyemo n’abagore bo muri Mauritanie bayigiyo byinshi kandi ko imikoranire yabo izabongerera ubumenyi b’ubunararibonye mu byo bakora.

Yishimiye ko abagore bo muri Mauritaniya babahaye karibu mu gihugu cyabo kugira ngo nabo bazabashe gushora imari muri icyo gihugu.

Icyo bazigira ku bagore bo muri Maurice ni ukwamamaza ibyo bakora no gucuruza mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko bateye intambwe igaragara kubarusha.

 

Siga igitekerezo