Amakuru acukumbuye kandi yizewe
Nyamukuru Ubuzima

Abana b’abakobwa basambanyijwe ku kigero cya 95.6% ab’abahungu ku kigero cya 4,4%

 

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry atangaza ko abana b’abakobwa basambanywa ku kigero cya 95,6 naho ab’abakobwa bagasambanywa ku kigero cya 4,4%, ni mu gihe ibirego by’abakekwaho gusambanya abana  byakiriwe na RIB mu mwaka wa 2024/2025 ari 4138.

Ibi ni ibyagaragarijwe itangazamakuru mu bukangurambaga bwo kurwanya abasambanya abana n’abahohotera abangavu n’ingimbi..

Indi mibare igaragaza ko abagabo bahohotera abana ku kigero cyo hejuru kurusha abagore, aho abagabo bakekwaho guhohotera abana bari ku kigero cya 97,1% ni mu gihe abagore bakekwaho icyo cyaha cyo gusambanya abana bangana na 2,9%.

Umuvugizi wa RIB ashimangira ko abana bahohoterwa bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 0 na 17, aho abibasirwa kurusha abandi bari mu kigero cy’imyaka 14 na 17.

Ati ” iki kigero kiri hagati y’imyaka 14 na 17 nibo bibasirwa cyane, akaba ari abana bari mu myaka ishyushye, âge de découverte. Ntibakunze kuvuga ibyabakorewe kuko baterwa ubwoba ko aribo bizanye, ubundi ngo nibabivuga baricwa.”

Dr Murangira avuga ko ikindi cyiciro cy’abana bibasirwa mu gusambanywa ari ikiciro cy’imyaka hagati ya 0-9, ahanini kuko batabasha gusobonura neza ibyababayeho.

Abakekwaho gusambanya abana bari mu byiciro binyuranye

Umuvugizi wa RIB kandi yasobanuye uko ibyiciro by’imyaka y’abantu bakuru bikurikirana mu gusambanya abana.

Ati ” Abari hagati y’imyaka 18 na 24 basambanya abana ku kigero cya 42%. Ni cyo cyiciro kiza ku isonga mu gusambanya abana, bisobanuye ko ari cya cyiciro kiri mu myaka ishyushye, bakeneye kwigishywa.”

Yongeraho ko kuba ari ikiciro gishyushye ntawe biha uburenganzira bwo gusambanya abana, anashimangira ko icyaha cyo gusambanya abana kidasaza, uwabikorewe igihe cyose yagaragaza ibimenyetso bifatika uwamusambanyije afatwa n’iyo haba hashize imyaka myinshi.

Ikiciro kiri hagati y’imyaka 25 na 30 basambanya abana ku kigero cya 16,7% naho abafite 42 kuzamura basambanya abana ku kigero cya 11,8%.

Icyiciro kiri hagati y’imyaka 14 na 17 gisambanya abana ku kigero cya 11,5% naho icyiciro kiri hagati y’imyaka 31 na 36 basambanya abana ku kigero cya 11,1%

Icyiciro cy’imyaka 37 na 41 basambanya ku kigero cya 6,9%.

Ati ” igitangaje ni uko abari hagati y’imyaka 14 na 17 bari ku murongo wa 3 w’abasambanya abana, ni ibintu bitangaje kandi bibabaje, biteye n’isoni.”

Hari impamvu zinyuranye zikururira abana gusambanywa

Dr Murangira kandi agaragaza impamvu zinyuranye zituma abana benshi basambanywa, ku murongo wa mbere ni uburangare bw’ababyeyi, kuko badaha umwanya uhagije abana, kutabitaho bikaba biri ku kigero cya 43,5%, hari n’ubumenyi buke k’usambanywa biri ku kigero cya 14,5% hari no kwizezwa gushyirwa mu mago cyangwa guhabwa impano biri ku kigero cya 11,2%.

Ihohoterwa ryo mu ngo risunikira abana mu gusambanywa ( Domestic Violence) biri ku kigero cya 7,8%.

Kwishakira ubumenyi ku bijyanye n’ibitsina biri mu bisunikira abana mu gusambanywa kuko atabyigishijwe mbere.

Ubukene bukabije bw’imiryango nabwo butuma abana babufatirwamo bagasambanywa ku kigero cya 3,4% naho gukoresha interniti ku mbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga bikururira abana gusambanywa ku kigero cya 0,6%.

Impamvu zikururira abakekwaho gusambanya abana

Hari n’impamvu zimwe na zimwe zikururira abantu bakuru gusambanya abana. Zirimo umutima wo gukora ikibi ( criminal mind) biri ku kigero cya 60,9%, imyemerere imwe n’imwe itariyo itanahwitse biri ku kigero cya 20,6%.

Ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge biteza abakekwa gusambanya abana ku kigero cya 2,3%,.

Ikindi gikururira abantu gusambanya abana ni ukuraranya abana b’abahungu n’abakobwa, kugira abantu benshi mu rugo baturuka mu miryango y’umugore n’umugabo n’ibindi nk’ibyo.

Ibyiciro bigaragara mu gusambanya abana

Ibyiciro bikunze kugaragara mu byaha byo gusambanya abana, harimo abatarashaka bakekwaho gusambanya abana ku kigero cya 80,1% ari nabo benshi, abafite ingo cyangwa abamaze gushaka bakekwaho gusambanya abana ku kigero cya 18,1%,, abapfakare cg abapfakazi bakekwaho gusambanya abana bari ku kigero cya 1,9% naho abatandukanye n’abo bashakanye bakekwaho gusambanya abana bari ku kigero cya 0,3%.

Umuvugizi wa RIB yihanangiriza imwe mu miryango ishaka kunga icyaha cyo gusambanya abana, aho bashaka kugikemurira mu miryango yabo, abibutsa ko icyaha cyo gusambanya abana kitungwa kandi kidasaza, ngo igihe cyose ibimenyetso bigaragaye, ugikekwaho arafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Abana b’abakobwa basambanywa kenshi baterwa inda

Mugisha  Bénigne 

Siga igitekerezo