Imbere ya Perezida w’iburanisha mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr Rwamucyo Eugène rubera i Paris mu Bufaransa, uregwa yashimangiye ko yajuriye ku mpamvu z’uko arengana.
Eugene Rwamucyo ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo avuga ku bujurire bwe yatangaje ko yajuriye kuko arengana, anakomoza kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, asobanura ko atayihakana, ariko agaragaza ko akarengane ke gaturuka ku gatsiko kamuhimbiye ibyaha.
Eugène Rwamucyo, umuganga w’umunyarwanda wari ukiri muto akaba n’umubyeyi w’abana 4 mu gihe cya Jenoside, yemeza ko yababajwe cyane no gukurikiranwa mu nkiko ndetse no guhamywa ibyaha agakatirwa igufungo cy’imyaka 27 mu 2024.
Ati ” Ikimbabaza cyane ni uko mfatanyije umubabaro n’abarokotse Jenoside. Mu myaka 15 ishize nafashwe nk’umuhezanguni, nk’inyamaswa kandi ntariyo.”
Rwamucyo yakomoje ku mugore we Mamerique Mukamunana ukomoka mu muryango w’abatutsi, asoza abwira abaregera indishyi ko kwisobanura kwe mu rukiko atari ukububahuka, ko ahubwo agamije kugaragaza ukuri.
Rwamucyo yagarutse ku nyandiko zimwe na zimwe yita ko atari zo we afata nk’impimbano, akomoza no ku miburanishirize ya Gacaca yamuhamije icyaha,aho byose abyita ibihimbano.
Yasezeranyije urukiko ko azavuga byinshi birenze iby’abamwunganira mu mategeko agamije kugaragaza ibyo avuga ko atari ukuri.
Nyuma yo gusobanura byinshi kuri dosiye ye, Rwamucyo yavuze ko yishimiye kuba asobanuye byinshi mu byo we yita ibihimbano bikoranywe ubuhanga.
Ku munsi wa mbere w’iburanisha kandi urukiko rw’ubujurire rwahaye umwanya, Colonel Chevallier, ushinzwe umutekano w’imbere muri Ambasade y’u Bufaransa I Kigali, akaba anashinzwe gufasha
abatangabuhamya muri uru rubanza hakoreshejwe uburyo bw’iya kure.
Chevallier yatangaje ko afatanya n’abayobozi b’u Rwanda mu bijyanye n’uru rubanza, mu rwego rwo guhura n’abatangabuhamya no kubashyikiriza amahamagarwa yabo.
Yakomoje kandi ku buryo bwo kurinda abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’abatangabuhamya muri rusange.
Col Chevallier avuga ko icyumba abatangabuhamya bakirirwamo giherereye mu Bushinjacyaha bwa Repubulika i Kigali (Parquet Général de Kigali), kandi cyabaye gihawe abatangabuhamya muri iki gihe cy’urubanza.
Perezidaw’iburanisha yabajije Colonel niba aho abatangabuhamya bari badashyirwaho igitutu n’abayobozi b’u Rwanda, maze Chevallier asubiza ati ” kuva mu myaka ibiri ishize nkora uyu murimo nta na rimwe ndabona igitutu ku batangabuhamya.
Ibibazo byinshi byabajijwe n’uruhande rw’abunganira abaregera indishyi byatanze umucyo ku bisubizo by’ abatangabuhamya bigaragaza ko nta na rimwe barahura n’ikibazo cyo kwivanga kw’abayobozi b’u Rwanda, ari nayo mpamvu abarenga 100 bashoboye gutanga ubuhamya mu manza 5 zose.
Kubaza Col byakomereje ku bunganira uregwa, aho ibibazo byabo byagarutse ku bijyanye n’amarangamutima babona ku batangabuhamya akabagaragarira bari mu Bufaransa binyuze mu byuma by’ikoranabuhanga.
Eugène Rwamucyo uburana mu bujurire yari yarahamijwe ku rwego rwa mbere ibyaha bya Jenoside n’urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rumukatira imyaka 24 y’igifungo mu mwaka wa 2024.

Dr Eugène Rwamucyo n’abamwunganira mu rukiko
Mugisha Bénigne

