Abaturage b’umudugudu wa Murambi bishimira igikorwa cy’indashyikirwa cyo kwiyubakira ibiro by’umudugudu byatwaye akayabo ka miliyoni 30 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nyubako yubatswe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, yatashywe taliki ya 04 Nyakanga 2026 , ku munsi Abanyarwanda bizihizagaho isabukuru y’imyaka 32 u Rwanda rubohowe n’Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi.
Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’umudugudu wa Murambi, Eng. Nzayisenga Jean, ngo iyi nyubako y’ibiro by’umudugudu ari urugero rw’ibishoboka ko abaturage bashobora guhuza imbaraga bakishakamo ibisubizo.
Yagize ati ” Igitekerezo cyo kubaka ibi biro nakigize ku italiki ya 01 Gashyantare 2022, ngisangije abaturage b’umudugudu wa Murambi, baragishyigikira ndetse biyemeza gutanga imiganda, inkunga y’amafaranga n’ibitekerezo byubaka.”
Avuga ko igitekerezo bakigize icyabo bose bafatanyiriza hamwe n’ubuyobozi mu kubaka iyi nzu y’umudugudu.
Nzayisenga yakomeje ashimira ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kuba bwarumvise neza iki gitekerezo cy’abaturage ba Murambi, bugatanga ikibanza cyo kubakamo ibiro by’umudugudu.
Umuyobozi w’umudugudu yagaragarije imbaga yari yitabiriye itahwa ry’iyi nzu imaze imyaka 4 yubakwa ibice biyigize hagendewe kuri serivisi abaturage bakenera.
Yagize ati ” harimo icyumba cy’ikoranabuhanga kikazafasha urubyiruko, abagore n’abaturage muri rusange kubona ikoranabuhanga na serivisi yihuse zitangwa mu mucyo kandi hifashishijwe ikoranabuhanga aho umuturage azisabira serivisi zikamugeraho ziri mu mucyo”
Yakomeje asobanura icyumba cya kabiri ari cyo yise icyumba cya servisi cy’imbonezamirire. Kizafasha kurwanya igwingira, guteza imbere ubuzima bw’umwana n’umuryango no gushyigikira gahunda za Leta zo kubaka umuryango mwiza no kwigisha gutegura indyo yuzuye.
Yakomoje ku cyumba cya gatatu kizakoreshwa nk’igikoni kuko hazaba harimo n’icyumba mbonezamikurire (ECD), aho abana bazajya barererwa ndetse igikoni kigafasha gutegura indyo yuzuye bakagaburirwa. Hari n’umurima w’igikoni uzajya uhingwamo imboga zo kugaburira abana bo muri ICD.
Hari n’icyumba mberabyombi (Salle Polyvalente). Kizifashishwa nk’ishuri ry’abaturage ari naho hazajya habera amahugurwa y’ubukangurambaga ku buhinzi n’ubworozi, kwihangira umurimo, kuzigama, gukumira ihohoterwa, kurwanya ibiyobyabwenge, uburere bw’abana, isuku b’isukura, ubuzima n’izindi gahunda za Leta.
Yagarutse no ku cyumba yise i Kambere ry’umuryango ati ” iki cyumba kirakomeye cyane, umuryango niryo shingiro ry’igihugu. Hazajya hakemurirwa amakimbirane yo mu ngo hananifashishwe mu gushishikariza indangagaciro z’ubumwe, ubworoherane, kubana no kubaka umuryango utekanye.”
Nzayisenga yagaragaje ko iyi nyubako irimo n’icyumba cy’irondo yise Irondo post, kizajya gikoreshwa n’abanyerondo, bahabwa amabwiriza mbere yo kujya mu kazi no kuhabika ibikoresho byabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe , Nsengimana Oswald nawe yashimye igikorwa cy’indashyikirwa cyo kwiyubakira inzu y’ibiro by’umudugudu avuga ko ari urugero rwiza rwo kwibohora.

Hanamuritswe bimwe mu bikorwa by’abayurage
Yashimiye kandi umuyobozi w’Akarere waje kwifatanya n’abaturage b’umurenge wa Shyogwe mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 32 yo kwibohora no gutaha ibikorwa by’iterambere byubatswe, birimo isoko rigezweho n’inzu y’ibiro by’umudugudu abaturage bafatanyije kubaka.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, mu ijambo rye yashimiye byimazeyo abaturage b’umurenge wa Shyogwe muri rusange n’ab’umudugudu wa Murambi.
by’umwihariko.
Yakomoje ku gikorwa cyakozwe n’abaturage cyo kwishakamo ibisubuzo bakubaka inzu nziza izakorerwamo n’ubuyobozi bw’umudugudu, bityo bagahererwa serivisi ahantu hasa neza.
Yanagarutse ku gikorwa cy’amajyambere cy’isoko abaturage b’Akagari ka Ruli bubakiwe na Leta, avuga ko rije kubafasha kwiteza imbere no kwihangira umurimo.
Mu ijambo rye, Meya Kayitare yanatangaje ko ibiro by’umurenge wa Shyogwe biri mu nzira zo kubakwa ndetse n’ahakorera akagali ka Ruli hakavugururwa. Ibi byashimishije abaturage ko bagiye kuzabona umurenge wabo ukorera ahantu heza.
Yanatangaje ko mu gihe umuhanda wa Kaburimbo Kigali- Muhanga uzaba usojwe kubakwa kuko nawo uri muri gahunda y’igihugu, inyubako zo muhanda wo mu Cyakabiri zizaba zigomba kuba inzu zigeretse kuko hazagenerwa ishoramari.
Ati ” ibyo ni ibikorwa by’iterambere bije bibagana muzabyakirane yombi.”
Yanongeyeho ko mu Kagari ka Mubuga hazubakwa centre y’urubyiruko ku buso bwa hegitari zisaga 4.
Ati ” Hazaba hari inyubako nyinshi zitanga serivisi zinyuranye harimo n’ izijyanye n’ubukorikori, hakagira n’ahandi hagenerwe gushyira ku isoko ibyakozwe n’urubyiruko. Hazaba hari byinshi bizaba bishobora gutuma nibura urubyiruko rusaga 2000 ruhirirwa kandi rufite icyo rukora.”
Yakomoje ku ihangwa ry’imirimo muri iyo centre, kandi ikazahabwa urubyiruko. Yemeje ko imirimo yo kubaka iki kigo izatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga/2026.
Ati ” Twifuza kandi ko Shyogwe yakwagurigwamo ibikorwa by’ishoramari. Abikorera mubyumve neza, nitumara kubereka imbago z’umuhanda, abahatuye bazasabwa kwigirwa hirya gato.”
Yaboneyeho umwanya wo gushimira ubuyobozi bw’iguhugu budahwema gushaka icyateza imbere umunyarwanda wese akisanzura akabyaza umusaruro imiyoborere myiza y’u Rwanda.
Yasabye abaturage kurinda ibyagezweho no gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda birinda icyabatandukanya icyo ari cyo cyose
Meya Kayitare yibukije kubungangabunga umuryango n’abawugize ndetse abantu bakitabira umurimo kuko ari wo shingiro ry’imibereho myiza.

ibiro by’umugudu bigizwe n’ibyumba bizatangirwamo serivisi zinyuranye
Mugisha Bénigne

