Mu kwezi kwa mbere 2026 ni bwo u Rwanda rwahawe ku nshuro ya kane imyanzuro 286 mu isuzuma ngarukagihe ry’akanama ka Loni kita ku burenganzira bwa Muntu. Mu rwego rwo kuyimenyesha abanyamakuru ngo bazakurikirane ishyirwa mu bikorwa ryayo, ku bufatanye bwa Paxpress n’abafatanyabikorwa bayo, hateguwe amahugurwa y’iminsi ibiri agenewe abanyamakuru.
Asobanura UPR icyo ari cyo, Intumwa ya Leta muri Minisiteri y’ubutabera, William Ndengeyinka avuga ko UPR ari uburyo bwashyizweho n’umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 2006, hagamijwe guha ibihugu byose umwanya wo gusuzuma uburyo bishyira mu bikorwa uburenganzira bwa muntu. Ni muri urwo rwego habaho igihugu gisuzumwa n’ibindi nacyo kikazagira igihe cyo gusuzuma ibindi bihugu.
Yemeza harebwa ku burenganzira bwa muntu mu bice byabwo byose, yaba muri politiki, ubukungu n’ibyiciro byihariye.
Avuga ko u Rwanda rusuzumwe ku nshuro ya 4 uhereye mu mwaka wa 2011, agasanga igihugu cyigiramo byinshi kandi kigaharanira ko uburenganzira bwa muntu burushaho kubungwabungwa no gutezwa imbere.
Ashimangira ko kubigeraho bisaba ubushobozi bugaragara kuko hari aho igihugu kiba gisabwa kugeza amashanyarazi cyangwa amazi ariko bigasaba igihe kugira ngo hashakwa ubushobozi bwo kubikora.
Akomeza avuga ko Minisiteri y’ubutabera ariyo ishinzwe guhuza ibikorwa ariko imyanzuro y’isuzuma ngarukagihe itangwa ireba ubuzima bwose bw’iguhugu. Nk’ubuvuzi, ubuzima, imibereho y’abana, ihindagurika ry’ikirere n’ibindi. Ni muri urwo rwego rero Leta yifashisha itangazamakuru mu kugeza amakuru ku bafaranyabikorwa kugira ngo bagire icyo bafasha mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yahawe u Rwanda nk’igihugu.

Mu bafatanyabikorwa ba Leta yakomoje no ku itangazamakuru, bityo agaragaza uruhare rwaryo mu kugeza imyanzuro kuri benshi mu rwego rwo kugira ngo abo bireba bose bakore ibikenewe kuko atari igikorwa cy’umuntu umwe.
Ndengeyinka avuga kandi ko mu kwezi kwa 6 ari bwo u Rwanda ruzagaragaza mu myanzuro 286 iyo rwahisemo gushyira mu bikorwa mu myaka 4, 5 cyangwa 5, bivuze ko mu mwaka wa 2031 aribwo u Rwanda ruzagaragaza raporo y’uko rwashyize mu bikorwa imyanzuro rwahisemo.
Me Ibambe Jean Paul nk’umunyamategeko avuga ko mu myanzuro u Rwanda rwahawe muri uku kwa mbere 2026, irebana n’itangazamakuru ari 12% naho 88% by’imyanzuro irebana b’ibindi.
Uyu munyamategeko avuga ko amasuzuma yose yakorewe imyanzuro u Rwanda rwahawe na za raporo zose rwagejeje kuri UN muri rusange u Rwanda rwabishyize mu bikorwa ku kigero kiri hejuru ku buryo hagaragaye impinduka .
Me Ibambe agaruka ku byahindutse mu itangazamakuru ry’u Rwanda nyuma y’uko ibyo rwasabwe byashyizwe mu bikorwa. Atanga urugero ku itegeko ry’itangazamakuru ryo mu 2013 ryasohotsemo impinduka zijyanye n’iby’u Rwanda rwari rwariyemeje gukora muri UPR. Nko Kwigenzura ku itangazamakuru mu Rwanda byaturutse ku by’u Rwanda rwari rwariyemeje, gukuraho ibyaha by’itangazamakuru mu mategeko ahana ibyaha na byo byavuyeho kuko u Rwanda rwari rwabyiyemeje.
Albert Baundouin Twizeyimana ni Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Paxpress, ari nawo wateguye amahugurwa y’abanyamakuru mu rwego rwo gusobanukirwa imyanzuro yahawe Leta y’u Rwanda mu isuzuma ngarukagihe (UPR) ashimangira ko guhugura abanyamakuru kuri UPR ari ngombwa kuko bifasha abanyamakuru kubikoraho inkuru n’ibiganiro bakamenya imyanzuro yahawe u Rwanda no gukurikirana uko ishyirwa mu bikorwa.
Ati ” nka Paxpress twahuguye abanyamakuru mu gihe cy’iminsi ibiri mu rwego rwo kumenyesha bagenzi bacu ibijyanye n’imyanzuro yahawe u Rwanda kugira ngo itangazamakuru riherekeze cyangwa ritare inkuru ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro, bityo babikore bafite amakuru n’ubumenyi bihagije.”
Twizeyimana nawe yagarutse ku mpinduka zagaragaye mu mikorere y’itangazamakuru kubera uko u Rwanda rwagiye ryashyira mu bikorwa imyanzuro irebana n’itangazamakuru, aho agaruka ku itegeko ry’itangazamakuru, itegeko kuri politiki y’itangazamakuru n’ibindi.

Yemeza ko isuzuma ngarukagihe ry’imyanzuro yahawe u Rwanda ku bijyanye n’itangazamakuru ryabaye igisubizo ku itangazamakuru ry’u Rwanda mu kugendera ku bipimo by’itangazamakuru mpuzamahanga.
Umwe mu banyamakuru bahuguwe ku myanzuro y’isuzuma ngarukagihe, Sehene Ruvugiro Emmanuel avuga ko mbere na mbere benshi mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa batari bazi ibijyanye na UPR ariko ngo nyuma y’amahugurwa bamenye neza ko UPR ari ikintu igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’abantu n’itangazamakuru, uburenganzira bwo kuvuga, uburenganzira bw’itangazamakuru, amategeko agenga abantu, bivuze ko responsabilite sociale et journaliste ibasaba kugeza amakuru ku muturage kandi ko imyanzuro yahawe u Rwanda mu kwa mbeee gushize ni imyanzuro itangazamakuru ryiyemeje kuzakoraho inkuru za Radio, iza TV, iz’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi n’ibindi.
Ati ” Ni muri urwo rwego abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa biyemeje gukora itsinda ry’abanyamakuru bakazakora inkuru zinyuranye ku burenganzira bwa muntu. Guhera uyu munsi twe nk’abanyamakuru tugiye gutangira gukora inkuru n’ibiganiro mu rwego guherekeza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro u Rwanda rwaherewe I Geneve.”
U Rwanda rwatangiye guhabwa imyanzuro rwitaho mu rwego rwa UPR mu mwaka wa 2011, reongera kuyihabwa 2015, naho 2021 ruyihabwa ku nshuro ya 3rukaba ruyihawe ku nshuro ya 4 mu kwa mbere kwa 2026.

Mugishs Bénigne

